00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bushobora gushyiraho umusoro uhanitse ku bigo byo muri Amerika

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 11 April 2025 saa 12:57
Yasuwe :

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yatangaje biteguye gushyiriraho imisoro iremereye ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga byo muri Amerika, nka Meta na Google, mu gihe ibiganiro hagati y’impande zombi ku gukemura intambara y’ubucuruzi byaba ntacyo bigezeho.

Ibi byatangajwe nyuma y’icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyo guhagarika imisoro mu yari yongeye ku bicuruzwa byinjira muri Amerika mu bihugu byinshi by’Isi mu gihe cy’iminsi 90.

Mu misoro mishya, Trump yari yagejeje kuri 20% ku bicuruzwa bituruka mu Burayi gusa aza kuvuga iyo misoro ibaye ihagaritswe uretse ko ibicuruzwa biva mu bihugu byinshi bizajya bisora 10%, gusa u Bushinwa bukagira umwihariko kuko ibicuruzwa bivayo byinjira muri Amerika, bizajya bisoreshwa umusoro wa 145%.

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko izahagarika by’agateganyo ibyo kwihorera mu gihe hagitegerejwe ibindi biganiro.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Financial Times ku wa 10 Mata 2025, Von der Leyen yavuze ko EU yiteguye gufata ingamba zikomeye zishobora kugira ingaruka ku bigo bikomeye by’ikoranabuhanga byo muri Amerika, by’umwihariko ibitanga serivisi z’ikoranabuhanga byinjiza amafaranga menshi binyuze mu kwamamaza.

Von der Leyen yavuze ko mu gihe ibiganiro bitagira icyo bitanga hari uburyo bwinshi bwo kwihorera kuri Amerika bidasabye kongera imisoro ku bicuruzwa gusa.

Yagize ati “Urugero ni uko ushobora gushyiraho umusoro ku mafaranga yinjizwa na serivisi z’ikoranabuhanga binyuze mu kwamamaza."

Yashimangiye ko nta muntu uzungukira muri iyi ntambara y’ubucuruzi ahubwo icyo buri wese azakuramo ari igihombo kandi bizakomeza kwiyongera.

Ursula von der Leyen, yatangaje ko ibiganiro nibidatanga umusaruro bazatangira gushyiraho imisoro ihanitse ku bigo by’ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .