Ku wa Gatanu, urukiko rwagaragaje ko leta ifite ubwisanzure mu gushyira mu bikorwa politiki zayo, bityo inkiko zitagomba kwihutira kwivanga mu byemezo byayo.
Mu itangazo uru rukiko rwasohoye, rwagize ruti "Urukiko rwasanze nta mpamvu yo gutegeka ko habaho ihagarikwa burundu ryo kohereza ibikoresho bya gisirikare. Ibirego byose byateshejwe agaciro."
Abarega, bashingiye ku mibare myinshi y’abasivili bapfuye mu bitero bya Israel mu gace ka Gaza kashyizwe mu kato, bavuze ko leta y’u Buholandi, nk’umwe mu bemeje Amasezerano ya 1948 yo gukumira jenoside, ifite inshingano zo gufata ingamba zose zishoboka zo kuyikumira.
Wout Albers, umwunganizi w’iyo miryango 10 yareze, ubwo yari mu rukiko yaragize ati "Israel yakoze ibyaha bya jenoside n’ivangura rikabije."
Iyo miryango idaharanira inyungu yibukije itegeko ryo muri Mutarama ryasohowe n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ), rutegeka Israel guhagarika ibikorwa bya jenoside muri Gaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!