00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi: Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cyasabaga guhagarika kohereza intwaro muri Israel

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 December 2024 saa 03:27
Yasuwe :

Urukiko rw’i La Haye mu Buholandi rwatesheje agaciro ikirego cy’imiryango 10 iharanira inyungu z’Abanyapalestina, cyasabaga guhagarika kohereza intwaro muri Israel ndetse no guhagarika gukorana ubucuruzi butemewe n’Abanya-Israel batuye ku butaka bwa Palestine bwigaruriwe.

Ku wa Gatanu, urukiko rwagaragaje ko leta ifite ubwisanzure mu gushyira mu bikorwa politiki zayo, bityo inkiko zitagomba kwihutira kwivanga mu byemezo byayo.

Mu itangazo uru rukiko rwasohoye, rwagize ruti "Urukiko rwasanze nta mpamvu yo gutegeka ko habaho ihagarikwa burundu ryo kohereza ibikoresho bya gisirikare. Ibirego byose byateshejwe agaciro."

Abarega, bashingiye ku mibare myinshi y’abasivili bapfuye mu bitero bya Israel mu gace ka Gaza kashyizwe mu kato, bavuze ko leta y’u Buholandi, nk’umwe mu bemeje Amasezerano ya 1948 yo gukumira jenoside, ifite inshingano zo gufata ingamba zose zishoboka zo kuyikumira.

Wout Albers, umwunganizi w’iyo miryango 10 yareze, ubwo yari mu rukiko yaragize ati "Israel yakoze ibyaha bya jenoside n’ivangura rikabije."

Iyo miryango idaharanira inyungu yibukije itegeko ryo muri Mutarama ryasohowe n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ), rutegeka Israel guhagarika ibikorwa bya jenoside muri Gaza.

Gaza imaze igihe kiranga umwaka ari isibaniro ry'intambara.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .