Ibihumbi by’ibi bibumbano byibwe Nigeria mu 1897, mu gihe cy’imvururu zasenye umujyi wa Benin. Aho uyu mujyi wahoze hahindutse Leta ya Edo.
Iyi mitungo yagurishijwe abacuruzi, indi igurishwa inzu ndangamurage z’ibihugu nka Wereldmuseum mu Buholandi.
Olugbile Holloway, Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe inzu ndangamurage muri Nigeria (NCMM), yavuze ko kubasubiza iyi mitungo ari igikorwa cy’agaciro kandi ko bikwiye no kubera n’ibindi bihugu urugero.
Biteganyijwe kandi ko u Buholandi buzasubiza Nigeria n’amahembe y’inzovu ndetse n’ibibumbano by’abategetsi bayoboye umujyi wa Benin byakozwe hagati y’ikinyejana cya 15 na 19.
Iki gikorwa gishobora kongera igitutu ku bindi bihugu nk’u Bwongereza kuko na bwo bufite mu nzu ndangamurage yabwo ibibumbano bisaga 900 byakuwe muri Nigeria, gusa ntabwo Inteko Ishinga Amategeko yayo yemera ko bisubizwayo.
Mu 2022 u Budage bwasubije Nigeria ibibumbano 20. Ni cyo gihugu cya mbere cyari giteye iyi ntambwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!