00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi bwasabye imbabazi ku ruhare rwabwo mu bucakara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ukuboza 2022 saa 09:24
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, yasabye imbabazi kubera uruhare igihugu cye cyagize mu mateka y’ubucakara yavuze ko “bukwiye kugereranywa n’ibyaha byibasira inyokomuntu”.

Yabigarutseho mu mbwirwaruhame y’iminota 20 yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukuboza 2022, binyuze kuri televiziyo.

Minisitiri w’Intebe Mark Rutte yavuze ko amateka adashobora gusibwa ahubwo mu binyejana byahise u Buholandi “bwungukiye mu bucakara”.

Yakomeje ati “Nsabye imbabazi. Imyaka amagana n’amagana, Leta y’u Buholandi yakoze ubucakara, inabwungukiramo. Birumvikana ko nta ruhare abariho muri iki gihe babigizemo, ku buryo hari uwakumva afite icyo yishinja.’’

“Leta yirengereye umutwaro w’amabi y’ubucakara n’ingaruka zayo zikiboneka muri iki gihe.”

Izi mbabazi, Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, yazisabye nyuma ya raporo yagiye hanze mu 2021, yamuritswe n’akanama Leta yashyizeho mu 2020 [nyuma y’urupfu rwa George Floyd wanizwe n’umupolisi muri Amerika] ngo gasesengure uruhare rw’iki gihugu mu mateka y’ubucakara.

Iyo raporo ivuga ko Leta y’u Buholandi ikwiye kwemera ko ubucakara ari “icyaha cyibasiriye inyokomuntu” kandi ko igomba kubitangira indishyi ku bakomoka ku bacakara.

Leta y’u Buholandi na yo yatanze imyanzuro yayo ariko ishimangira ko idashobora gutanga indishyi.

Uyu munsi ahubwo yemeje gushyiraho ikigega cya miliyoni €200 yo guhangana n’ingaruka z’ubucakara mu Buholandi n’ahahoze ari mu bukoloni bwabwo.

The Guardian yanditse ko hashize imyaka 160, u Buholandi buciye ubucakara, ariko imiryango iharanira inyungu z’abakomoka ku bacakara bavuga ko butahise bucika burundu ahubwo bo bavuga ko hashize imyaka 150.

Leta y’u Buholandi si yo ya mbere yemeye ko ubucakara ari icyaha cyibasiye inyokomuntu. Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa na yo yabyemeje mu 2015.

Abahanga mu by’Amateka bavuga ko abacuruzi b’Abaholandi bagurishije mu bucakara Abanyafurika barenga 500.000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Brésil no mu Birwa bya Caraïbes.

Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, yasabye imbabazi kubera uruhare igihugu cye cyagize mu mateka y’ubucakara
Abahanga mu by’Amateka bavuga ko abacuruzi b’Abaholandi bagurishije mu bucakara Abanyafurika barenga 500.000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .