Abo ibihumbi 75 barimo abasirikare n’abakozi b’iyo minisiteri b’abasivili, bakabamo n’inkeragutabara zigera ku 8000.
U Buholandi bwahakanye ibyo kwinjiza abaturage mu ngabo ku ngufu, bugaragaza ko bibanda ku binjira mu gisirikare ku bushake. U Buholandi buherutse gutangiza n’umwaka wiswe uw’ingabo ukangurira urubyiruko gukora mu nzego zitandukanye z’igisirikare nibura mu gihe cy’umwaka.
Kugira ibijyanye no kwinjira mu ngabo itegeko byaretse gukurikizwa mu 1997. Ubu abaturage ntibagihatirwa kujya mu ngabo keretse iyo bibaye ngombwa hari ibibazo bibangamiye umutekano w’igihugu.
Icyakora abahanga mu bijyanye n’igisirikare bagaragaza ko kwinjira mu ngabo ku bushake bidahagije ngo u Buholandi bugere kuri iyo ntego bihaye.
Nka Dick Zandee ukora mu Kigo cyo mu Buholandi cyita ku birimo n’ibibazo by’umutekano cya Clingendael Institute ati “Intego ni nziza ariko igomba gutegurwa. Niba ushaka kongera uwo mubare kuri ruriya rugero ugomba kubigira itegeko.”
Ibyo kongera ingabo mu Buholandi bije nyuma y’umwuka mubi wari hagati y’abo mu Burengerazuba bw’Isi n’u Burusiya ku ntambara ya Ukraine.
Donald Trump aherutse gusaba abo mu Burayi gufata inshingano zo guteza imbere ingabo z’ibihugu bigize EU, aho guhora batekereza ko Amerika izajya ihora ari umurinzi wabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!