00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi: Abagenzi 13 basanzwemo Covid-19 yo mu bwoko bwa Omicron

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 05:08
Yasuwe :

Abagenzi 13 muri 600 bari baturutse muri Afurika y’Epfo bajya mu Buholandi basanzwemo ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Omicron.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko aba bagenzi 600 bageze mu Murwa Mukuru w’u Buholandi, Amsterdam batwawe na Sosiyete ikora ingendo zo mu kirere ya KLM. Ku ikubitiro 61 basanganywe Coronavirus, abagera kuri 13 basanganwa Omicron.

Omicron ni ubwoko bushya bwa Coronavirus, bwatahuwe bwa mbere muri Afurika y’Epfo ku wa 24 Ugushyingo 2021. Kugeza ubu abahanga bamaze gutangaza ko iyi virusi yandura vuba ugereranyije n’izari zisanzwe.

Iyi ifite ubushobozi bwo kwegera utunyangingo buri hejuru, ku buryo aho ifashe imata ikinjira mu mubiri kandi ikanduza kurusha indi. Mu ntara imwe yo muri Afurika y’Epfo, ubwandu buri hejuru bitewe n’iyi virusi aho bwavuye kuri 1% mu byumweru bitatu bukagera kuri 30%.

Kugeza ubu hari gukorwa inyigo zigamije kureba niba hari icyo irusha izindi mu bijyanye n’ubukana.

Minisitiri w’Ubuzima mu Buholandi, Hugo de Jonge yasabye abagenzi bose bavuye muri Afurika y’Epfo gusubira kwa muganga bakipimisha kuko bashobora kuba bafite ubu bwoko bushya bwa Coronavirus.

Kugeza ubu ibihugu bitandukanye hirya no hino byatangiye gushyiraho ingamba zigamije kwirinda iyi Coronavirusi nshya, aho bimwe byahagaritse ingendo ziva mu bihugu yagaragayemo by’umwihariko Israel yo yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka.

Abagenzi 13 bari baturutse muri Afurika y'Epfo bajya mu Buholandi basanzwemo Omicron

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .