Uyu mugabo w’imyaka 32 utatangajwe amazina, yavaga mu Buhinde yerekeza muri Canada ariko inzego z’umutekano zimufatira ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Indira Gandhi.
Igihanga cyasanzwe muri iki gikapu cyari gifite amenyo atyaye, amajanja afite Amagarama 777, byose bipfunyitse mu myenda nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwo ku kibuga.
Ibyafashwe byoherejwe mu Kigo gishinzwe Amashyamba n’Ubuzima bw’Inyamanswa, kugira ngo bikorerwe isuzuma ryimbitse.
Raporo yo mu mwaka wa 2022 y’Umuryango utegamiye kuri Leta urwanya ubucuruzi bw’inyamaswa (TRAFFIC), wagaragaje ko uko umubare w’indege wiyongera mu Buhinde ari nako umubare w’abacuruza inyamanswa uzamuka haba imbere mu gihugu, ndetse no hanze muri rusange.
Hagati y’umwaka wa 2011 na 2020, ku bibuga by’indege bitandukanye hafashwe abacuruza inyamaswa inshuro 141, harimo ubwoko bw’inyamanswa 146, bwiganjemo ibikururanda aho byibasiwe ku kigero cya 46% by’inyamaswa zibasirwa na ba rushimusi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!