00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Uwahoze mu Nteko Ishinga Amategeko yatawe muri yombi nyuma yo guhohotera abagore

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 31 May 2024 saa 04:03
Yasuwe :

Polisi yo mu Buhinde yataye muri yombi Prajwal Revanna wari mu Nteko Ishinga Amategeko yaho wari warahunze kubera icyaha cyo guhohotera abogore batandukanye.

Prajwal yavuye mu Buhinde muri Mata 2024 ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Gicurasi yafatiwe mu majyepfo y’umujyi wa Bengalore avuye mu Budage aho yari yarahungiye.

Uyu mugabo w’imyaka 33 ubarizwa mu Ishyaka rya Janat Dal, unakomoka mu muryango ukomeye w’abanyepolitike, ubwo yiyamamazaga kugira ngo yongere atorerwe kuba mu bagize Nteko Ishinga Amategeko nibwo hasakaye amashusho amugaragaza ari guhohotere abagore.

Ibi ni ibintu byarakaje baturage bo mu Buhinde ariko Revenna ntiyigeze agira ikintu na kimwe abivugaho gusa ibiro bye bitangaza ko ari amashusho yahimbwe.

Nyuma y’uko amatora arangiye muri leta yari yiyamamarijemo, yahise ava mu gihugu byihuse ndetse na polisi itangira kwiga ku birego bitatu imurega byo guhohotera abagore.

Umuyobozi wa Leta ya Karnataka, Siddaramaiah yahise ashyiraho itsinda ryihariye ry’abapolisi ryo kwiga kuri ibi birego byihariye.

Tariki ya 18 Gicurasi nibwo urukiko rwemeje ko Revanna agomba gufatwa agafungwa kubera ibi birego.

Mbere y’uko Revanna afatwa yabanje gushyirwaho igitutu ku na sekuru wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Deve Gowda, wamusabye ko yakwemera kwitanga akorohereza iperere.

Revanna yahise anyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze yemera ko azishyikiriza inzego z’umutekano mbere y’uko ukwezi kwa Gicurasi kurangira.

Ibi byaha Revanna ashinjwa abihuriyeho na se Hardanahalli Devegowda Revanna nawe wayoboye muri Karnataka kuko yigeze gushinjwa guhohotera abantu ndetse akanabatera.

Revanna yatawe muri yombi nyuma yo guhunga igihugu akurikiranyweho guhohotera abagore
Sekuru wa Revanna nawe aherutse gushinjwa ibyaha byo guhohotera abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .