Uyu musore w’Imyaka 29 y’amavuko yishwe arashwe mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Gicurasi uyu mwaka ubwo we n’abandi bantu babiri bari kumwe bagenda mu gace akomokamo ka Punjab, mu Majyaruguru y’u Buhinde, Gusa abo bari kumwe bo bakomerekejwe n’amasasu.
Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, VK Bhawra yavuze ko uyu musore yarashwe n’agatsiko k’amabandi akomoka muri Canada ariko afite ishami muri gace.
Umuryango wa nyakwigendera wo wahise usaba Bhawra kureka guhuza urupfu rwa nyakwigende n’udutsiko tw’amabandi asanzwe Akorera muri ako gace atabanje gukora iperereza.
Uru rupfu rw’iki kirangirire rwakuruye urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga ndetse abatavuga rumwe na leta banenga bikomeye igipolisi cy’iki gihugu ndetse na leta kubwo kutabasha guhashya imitwe y’amabandi ibarizwa muri ako gace.
Zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi wishwe

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!