U Buhinde: Hatawe muri yombi abifashishaga inkende mu bujura

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Mata 2021 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Buhinde kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwifashishwa inkende bagamije kwiba abaturage amafaranga mu nzira zo mu murwa mukuru, New Delhi.

7sur7 yatangaje ko yataye muri yombi abo bagabo nyuma yo kugezwho ikirego n’umwe mu baturage wavuze ko yibwe amayero 6750. Ngo abo bagabo bifashishije inkende bazohereza kumutangira ngo zibuze moto ye kugenda, imwe ijya imbere indi ijya inyuma, hanyuma moto ihagaze abo bagabo bajya kumwambura ikofi yari afite bariruka.

Polisi imaze kugezwaho ikibazo yahise itangira iperereza, iza gufata babiri bakekwa kuwa Kane w’iki cyumweru mu gihe umwe atarafatwa. Inkende zabo nazo zarafashwe zijyanwa mu kigo gishinzwe kwita ku nyamaswa.

Mu Buhinde inkende zikunze kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye nyuma yo gutozwa uko zizajya zibigenza, ndetse ubujura buzifashishije bwo burasanzwe.

Mu 2020 mu mujyi wa Meerut uri mu Majyaruguru y’igihugu, itsinda ry’inkende ryasagariye umuganga zimwambura ibizamini by’amaraso by’abarwayi ba Covid-19.

Inkende zikunze kwifashishwa mu bikorwa by'ubujura mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .