U Buhinde: Gari ya moshi zahagaritse ibikorwa bwa mbere mu myaka 167 kubera Coronavirus

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Mata 2020 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, afashe icyemezo cyo guhagarika ingendo mu gihugu hirindwa ikwirakwira rya coronavirus, ikigo gishinzwe ibya gari ya moshi cyahagaritse ingendo kugeza tariki 14 uku kwezi; biba ubwa mbere mu myaka 167.

Guhagarika gari ya moshi mu Buhinde bikozwe mu gihe hari hashize imyaka 167 uru rwego rushaje mu by’ingendo za gari ya moshi rutarahagarika ingendo.

Tariki 24 Werurwe nibwo u Buhinde bwahagaritse ingendo mu gihugu, kugira ngo hakumirwe ko icyorezo cya Coronavirus cyakomeza gukwira mu baturage barenga miliyari 1.3 bagituye.

Kugeza ubu abantu barenga ibihumbi bine nibo bamaze kwandura, mu gihe abandi barenga 180 bamaze gupfa.

Minisitiri ushinzwe ibya gari ya moshi mu Buhinde, Piyush Goyal, yavuze ko zigiye guhindurwamo ahantu hakorerwamo ibikorwa by’isuku, kugira ngo abarwayi babe bavurwa.

CNN yatangaje ko u Buhinde bufite gari ya moshi zirenga ibihumbi 20 zikora umunsi ku munsi, zikaba zagendaga mu ngendo zirenga ibihumbi birindwi.

Abayobozi bashinzwe ibya gari ya moshi mu gihugu, bategetse ko harebwa zimwe muri izi ku buryo zihindurwamo ibitaro, zikaba kandi zakoreshwa igihe cyose zikenewe mu guhangana n’iki cyorezo.

Inzego z’ubwikorezi zivuga ko igice kimwe cya gari ya moshi gishobora kwakira abarwayi 16, harimo abaganga, ibikoresho byo kuvura n’ibindi.

Bavuga ko mu gihe bizaba bimaze gutegurwa neza, izi gari ya moshi zishobora kujya zoherezwa ahantu bigaragara ko hari ibitanda bike byakira abarwayi.

Gari ya Moshi mu Buhinde zatangiye gutunganywa ku buryo zafasha abarwayi ba Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .