U Buhinde bwirukanye aba badipolomate nyuma y’amasaha make buhamagaje Ambasaderi wabwo muri Canada kubera ibirego Guverinoma ya Canada yashinje u Buhinde ko bwagize uruhare mu rupfu rwa Hardeep Singh Nijjar wishwe arashwe mu mwaka ushize.
Itangazo rya Guverinoma y’u Buhinde ritegeka abadipolomate batandatu ba Canada kuva ku butaka bw’iki gihugu bitarenze ku wa Gatandatu.
U Buhinde buvuga ko Canada yabumenyesheje ko abadipolomate bayo barimo na ambasaderi ari ab’ingenzi mu iperereza rigikomeje.
Ibinyamakuru birimo Reuters byanditse ko Canada na yo yirukanye abadipolomate batandatu b’u Buhinde, ndetse Polisi ya Canada ikavuga ko bagize uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Canada, Michael Duheme yabwiye itangazamakuru ko abadipolomate b’u Buhinde barimo na Ambasaderi bitwaza umwanya bafite bagafasha igihugu cyabo mu gutata no koherereza amakuru Guverinoma yabo.
Ati “Abadipolomate b’u Buhinde n’abahagarariye inyungu zabwo baba muri Canada bakoresha imyanya barimo mu bikorwa bigayitse birimo no gukusanya amakuru bakayoherereza Guverinoma y’u Buhinde byaba mu buryo butaziguye cyangwa mu batasi babo cyangwa mu bandi bantu ku giti cyabo.”
Polisi ya Canada yemeje ko aya makuru yifashishijwe mu kwibasira abantu bo muri Aziya y’Amajyepfo by’umwihariko abo mu mutwe wa Khalistan.
Hardeep Singh Nijjar yishwe arashwe muri Kamena mu 2023, bikorwa n’abantu bataramenyekana bamusanze mu modoka ye mu Ntara ya British Columbia muri Canada. Uyu mugabo yari umwe mu bantu bashyigikiye ko abaturage bo mu idini ya ry’aba-Sikh bigenga, agace batuyemo kakava kuri Leta ya Punjab ibarizwa mu Buhinde.
Iyi myemerere ye yatumye yijundikwa na Leta y’u Buhinde ndetse atangira gushinjwa ibyaha by’iterabwoba hagendewe ku bitero byibasiye Punjab mu 2007. Nyuma y’urupfu rwe, umunyamategeko we, Gurpatwant Singh Pannun Yavuze ko inzego z’ubutasi za Canada zari zimaze iminsi zimuburira zimusaba kwitwararika.
Nyuma y’igihe Hardeep Singh Nijjar apfuye, urupfu rwe rukomeje gukurura umwuka mubi hagati ya Canada n’u Buhinde.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!