U Buhinde bwatoye itegeko rikumira Abayisilamu

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 12 Ukuboza 2019 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amatekego y’u Buhinde yatoye itegeko ryemerera abimukira bo mu bihugu bitatu by’ibituranyi kubona ubwenegihugu ariko mu gihe batari ‘Abayisilamu’.

Abaturage baturuka muri Afghanistan, Bangladesh na Pakistan barebwa n’iri tegeko ni abo mu madini arimo iry’Aba-Hindu, Sikh, Bouddhistes, Jains, Parsis n’Abakirisitu.

Guverinoma yavuze ko iri tegeko ryashyizweho mu rwego rwo kurengera abakirisitu ba nyamuke binjira mu Buhinde bahunga ihohoterwa bakorerwa mu bihugu bakomokamo.

CNN ivuga ko ishyirwaho ry’iri tegeko ryateje ukutavuga rumwe mu baturage cyane muri Leta zo mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuze ko ari itegeko rinyuranyije n’ibigenwa n’Itegeko Nshinga u Buhinde bugenderaho kuko nta muntu n’umwe ukwiye guhezwa.

Iri tegeko ryamaze gushyikirizwa Perezida w’u Buhinde kugira ngo aryemeze. Ryatowe ku bwiganze, aho umubare munini w’abatoye “Yego” baturuka mu ishyaka ry’aba-Hindu ribarizwamo Minisitiri w’u Buhinde, Narendra Modi.

Abaturage bakomoka mu bihugu bitatu bihana imbibi n'u Buhinde batari abayisilamu nibo bemerewe ibigenwa n'itegeko ryatowe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .