AG Perarivalan yari amaze imyaka 31 muri gereza nyuma yo kwica Ghandhi mu 1991.
Umunyamategeko wa Perarivalan yabwiye CNN ko urukiko rwamurekuye rushingiye ku bubasha ruhabwa n’amategeko.
Perarivalan yatawe muri yombi hashize iminsi mike Ghandhi yishwe mu gitero cy’ibisasu yagabweho tariki 21 Gicurasi 1991, muri Leta ya Tamil Nidu iherereye mu Majyepfo y’u Buhinde.
Icyo gitero cyashinjwe inyeshyamba zabaga muri Sri Lanka zirwanira ubwigenge bwa Tamil Nidu.
Bivugwa ko urupfu rwa Minisitiri w’Intebe Ghandhi ari ukwihimura kw’izo nyeshyamba ku mwanzuro yari yafashe wo kohereza ingabo muri Sri Lanka kugarura amahoro.
Perarivalan wari ufite imyaka 19 yashinjwe kugira uruhare muri ibyo bitero kuko bimwe mu byifashishijwe hakorwa ibisasu ari we wabiguze.
Mu mwaka wa 1998 yakatiwe urwo gupfa hamwe n’abandi bantu batandatu ariko igihano cye kiba icya burundu mu 2014.
Mu mwaka wa 2015, umunyamategeko K. Paari Vendhan wunganira Perarivalan yamusabiye imbabazi.
Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwemeye kurekura Perarivalan kubera imyitwarire myiza yagaragaje mu gihe cyose amaze afunze ndetse n’ubuzima bwe butifashe neza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!