00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde bwamuritse urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 September 2022 saa 07:37
Yasuwe :

Minisitiri w’u Buhinde ushinzwe siyansi na tekinoloji, Jitendra Singh, yatangaje kuri uyu wa Kane ko igihugu cye cyatangije urukingo rwa mbere ruzafasha mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura.

Urwo rukingo rwakozwe n’ikigo gishinzwe ibijyanye na serumu mu Buhinde giherereye mu Mujyi wa Pune mu Majyepfo ashyira u Burengerazuba bwa leta ya Maharashtra. Cyafatanyije na Minisiteri y’ikoranabuhanga nk’uko inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa ibivuga.

Ubwo yamurikaga urwo rukingo, minisitiri Jitendra yavuze ko kanseri y’inkondo y’umura iza ku mwanya wa kabiri muri kanseri zigaragara mu Buhinde ndetse abagera kuri ¼ cy’abicwa n’iyi kanseri ari ho babarizwa nubwo hashyirwa imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kuyirinda.

Yatangaje ko imibare ya vuba aha yerekana ko buri mwaka abagore bagera ku bihumbi 125 basanganwa kanseri y’inkondo y’umura, abarenga ibihumbi 75 ikabahitana mu Buhinde kandi ko virusi ya HPV (Human Papillomavirus) yo mu bwoko bwa 16 na 18 ari yo itera iyi kanseri ku gipimo cya 83% mu Buhinde.

Uburyo bwizewe bwo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura bwari ukubona urukingo rwa HPV nk’uko minisitiri yakomeje abisobanura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .