Ni itangazo ryatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda kuri uyu wa Gatanu, nkuko Xinhua yabitangaje.
Guverinoma yatangaje ko kuri ubu ingano zizajya zemererwa kuva mu gihugu ari izatumijwe mbere y’itangazo cyangwa se izo Guverinoma izajya iba yahaye icyangombwa, ku bwumvikane n’ibindi bihugu.
U Buhinde ni igihugu kiza mu bya mbere byeza ingano nyinshi ku isi nyuma y’u Burusiya na Ukraine biri mu Ntambara. Ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga muri Gashyantare uyu mwaka, abacuruzi benshi b’ingano amaso bayahanze u Buhinde.
U Buhinde muri Werurwe uyu mwaka bwahuye n’izuba ryinshi byatumye umusaruro wari witezwe ugabanyuka, ari nabyo biri gutuma bushyira imbaraga nyinshi mu kubungabunga bike bihari.
Ibiciro ku masoko yo mu Buhinde muri Mata uyu mwaka byiyongereyeho 7.79%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!