Ni ikoranabuhanga u Buhinde bushaka kugura ngo bwubake ubwirinzi bwabwo bwo gutahura no kuburizamo ibisasu bishobora kuburaswaho bivuye kure.
Iryo koranabuhanga rikorwa n’ikigo cyo mu Burusiya, Almaz-Antey Corporation cyizwiho gukora intwaro n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi bwo mu kirere.
Ikoranabuhanga u Buhinde bugiye kugura, rifite ubushobozi bwo gutahura ibisasu bifite ubushobozi bwo kuraswa mu bilometero 8000.
Mu kwezi gushize itsinda ry’abakozi b’ikigo Almaz-Antey Corporation ryasuye u Buhinde baganira kuri uwo mushinga, nk’uko Russia Today yabitangaje. Nubwo ikoranabuhanga rizakorerwa mu Burusiya, hari igice kinini cyaryo kizakorwa n’abafatanyabikorwa bo mu Buhinde.
Biteganyijwe ko izo radari zizashyirwa mu gace ka Karnataka kari mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Buhinde.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!