U Buhinde: Abapolisi bo ku bibuga by’indege babujijwe gusekera abagenzi cyane

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Abapolisi bacunga umutekano ku bibuga by’indege babujijwe gusekera abagenzi cyane kuko ngo bishobora guha urwaho ibyihebe.

Ikigo gifite mu nshingano umutekano w’indege, cyasabye abakozi bacyo kuba maso kuruta uko bagira urugwiro.

Iki kigo cyasabye by’umwihariko abapolisi bashinzwe umutekano ku bibuga by’indenge kureka guseka ngo bakwenkwenuke imbere y’abagenzi, ahubwo bakajya bamwenyura mu rugero.

BBC dukesha iyi nkuru rwatangaje ko ikigo gifite mu nshingano umutekano w’indege gisanga kugirana urugwiro cyane n’abagenzi bishobora gutuma haba ibitero by’ubwiyahuzi.

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’indege, Rajesh Ranjan, yavuze ko ibitero by’iterabwoba byibasiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 11 Nzeri 2001, byatewe no kurenza urugero mu buryo bwo kwita ku bakiriya.

Si ubwa mbere abapolisi bo mu Buhinde bihanangirizwa basabwa kugabanya urugwiro bagirira abagenzi, kuko nko muri Nyakanga uyu mwaka, Leta ya Karnataka yari yabasabye guhindurira imyitwarire bitaba ibyo bagahagarikwa mu kazi.

Abapolisi bo muri Leta ya Madhya Pradesh mu mwaka wa 2004 bo bongerewe umushahara kugira ngo batereke ubwanwa bwo hejuru y’umunwa kuko ababakuriye bemezaga ko butuma bahabwa icyubahiro kurushaho.

Mu gihe abapolisi bo mu Buhinde basabwa kugabanya urugwiro bagirira abagenzi, polisi y’igihugu cya Nepal yahaye akazi abatoza 600 mu mwaka wa 2014 ngo bahugure abapolisi ku buryo barushaho kugira urugwiro.

Abapolisi barinda ibibuga by'indege mu Buhinde babwiwe ko kugirana urugwiro cyane n'abagenzi bishobora guteza umutekano muke

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza