U Buhinde: Abantu 450 bashyizwe mu bitaro kubera indwara y’amayobera

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Umuntu umwe amaze kwitaba Imana mu gihe abandi 450 bashyizwe mu bitaro byo muri leta ya Andhra Pradesh mu Buhinde kubera indwara y’amayobera yadutse muri icyo gihugu.

Umugabo w’imyaka 45 niwe wishwe n’iyo ndwara, yabanje kugaragaza ibimenyetso by’umutima mbere yo gushiramo umwuka.

Mu Cyumweru gishize abaturage bo mu gace ka Eluru bibasiwe n’indwara itazwi yabateraga kugira iseseme, abandi batangira kuzana urufuzi.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu karere, Dolla Joshi Roy, yavuze ko mu bitaro hamaze kugezwa abantu 455 ndetse 200 bamaze kwitabwaho bagasubira mu ngo.

Iyi ndwara y’amayobera yongereye umutwaro ku nzego z’ubuzima zo muri aka gace n’ubundi kazahajwe na Coronavirus aho abantu bagera ku bihumbi 800 bagatuye bamaze kuyandura.

Inzobere mu by’ubuvuzi ziturutse mu bigo bitandukanye zagiye gukora iperereza muri ako gace kugira ngo zimenye icyaba cyateye iyo ndwara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .