00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Abantu 116 biganjemo abagore n’abana baguye mu muvundo mu rusengero

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 3 July 2024 saa 10:47
Yasuwe :

Abantu 116 biganjemo abagore n’abana basize ubuzima mu mubyigano watewe no kurwanira gukora ku birenge bya Bhole Baba wiyita Imana ubwo bari bagiye mu masengesho tariki ya 2 Nyakanga 2024.

Ni amasengesho yagombaga kwitabirwa n’abantu ibihumbi 80 birangira yitabiriwe n’abagera ku bihumbi 250, polisi iri gushinja abateguye iki gikorwa kutubahiriza amabwiriza yari yashyizweho.

Abateguye iki gikorwa bananiwe gutabara abakomeretse, ahubwo bagerageza guhisha ibyabaye bahisha imyambaro n’inkweto z’abahitanywe n’iyo mpanuka, abakomeretse babonetse ni 78 bari kwitabwaho mu bitaro biri hafi muri ako gace.

Abapolisi barimo gukora iperereza ku bateguye igikorwa bashinjwa ubwicanyi, bavuga ko batubahirije ibisabwa, Bhole Baba, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yihanganishije imiryango yabuze ababo kandi yizeza ko ibikorwa byo gutabara no kurokora bikomeje.

Impanuka ziterwa no kwitabira ibikorwa by’amasengesho ni zimwe mu zihitana abantu benshi mu Buhinde, igaragaza ibibazo by’ubugenzuzi bw’imbaga nyamwinshi n’umutekano mu bikorwa binini.

Impanuka nk’izi zagiye zibaho mu bihe byashize, harimo impanuka yo kwizihiza umwaka mushya wa 2022 muri Jammu n’indi yabaye mu 2008 yahitanye abagera ku 150 ubwo bari bagiye gusenga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .