00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Amase y’inka ari kwifashishwa nk’umuti wa COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Abaganga bo mu Buhinde baburiye abaturage bo muri iki gihugu bafite umugenzo wo kwisiga amase bizera ko ashobora kubarinda icyorezo cya COVID-19, bababwira ko nta kimenyetso na kimwe cyubakiye kuri siyansi kigaragaza ko ibyo bakora bishobora kubarinda.

U Buhinde ni kimwe mu bihugu ku Isi byugarijwe cyane n’icyorezo cya COVID-19, aho abarenga miliyoni 22 bamaze kucyandura ndetse abarenga ibihumbi 246 kikaba cyarabahitanye.

Nubwo iyi mibare ariyo itangazwa n’inzego z’ubuzima muri iki gihugu, Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko abahanga bagaragaje ko umubare w’abanduye ushobora kuba wikubye inshuro 10 utangazwa.

Kugeza ubu muri iki gihugu hari ikibazo cy’uko ibitaro byuzuye bityo abanduye ntibabone aho bashyirwa ndetse imiti na Oxygène kubibona nabyo bikaba ari ingume, ibintu bituma umubare w’abapfa ukomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Kubera uko kubura aho bapfunda imitwe, byatumye abaturage bo muri Leta ya Gujarat iherereye mu Burengerazuba bw’u Buhinde badukana umugenzo wo kwisiga amase y’inka n’amaganga nibura rimwe mu cyumweru.

Aba baturage ngo bizere ko uyu mugenzi ubongerera ubudahangarwa bw’umubiri ndetse abanduye Coronavirus ukabafasha gukira.

Uyu mugenzo kandi watangiye no kuyobokwa na bamwe mu baturage bajijutse muri iki gihugu, barimo abaganga n’abakora muri serivisi yo gutanga imiti, aho bemeza ko bibafasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri bityo bakita ku barwayi nta bwoba bafite.

Nubwo bimeze gutya ariko Ihuriro ry’Abaganga bo mu Buhinde ntibemera uyu mugenzo ndetse batangaje ko ushobora gukoma mu nkokora urugamba rwo kurwanya COVID-19.

Umuyobozi w’iri huriro, Dr JA Jayalal, yavuze ko nta kimenyetso gishingiye kuri siyansi kigaragaza ko uyu mugenzo ushobora kurinda umuntu COVID-19.

Ati " Nta kimenyetso na kimwe cya siyansi cyerekana ko amase n’amaganga by’inka bishobora kongerera umubiri ubudahangarwa bwo guhangana na COVID-19, bishingiye ku myemerere gusa."

Mu Buhinde cyane cyane mu idini ry’Abahindu, inka ifatwa nk’ikimenyetso gitagatifu cy’ubuzima n’Isi, aho kuva mu myaka myinshi ishize abo muri iri dini bifashisha amase mu gusukura ingo zabo ndetse no mu migenzo y’idini.

Bamwe mu baturage bo mu Buhinde badukanye umugenzo wo kwisiga amase n'amaganga bumva ko bishobora kubarinda COVID-19
Inzego z'ubuzima mu Buhinde zihanangirije abagikomeje gukora uyu mugenzo bumva ko ubongerera ubudahangarwa bw'umubiri

Amafoto: Reuters


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .