Kuva ku wa 31 Mutarama 2025, Ikirwa cya Santorini cyibasiwe n’imitingito idasanzwe yabaye inshuro 200 mu minsi ine gusa, aho iyari ikomeye cyane yageze ku kigero cya 4,6.
Abantu babujijwe guteranira mu ngo zitandukanye ari benshi, ibyambu birafungwa, mu gihe amashuri yo mu birwa bihegereye birimo nka Anafi na Amorgos na yo yafunzwe.
Kugeza ubu ntabwo haratangazwa umubare w’ibyangijwe cyangwa niba hari abahatakarije ubuzima dore ko hagikorwa iperereza.
Indege zongereye ingendo kugira ngo zifashe abantu kuva aho hantu, aho nka Aegean Airlines, kimwe mu bigo binini bikora ubwikorezi bwo mu kirere mu Bugereki, byongereye ingendo ebyiri ku zo cyakoreraga i Santorini mu gutabara abantu.
Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis yavuze ko icyo kibazo kiri kwitabwaho, asaba abo muri icyo kirwa gutuza ariko bagakurikiza ingamba bahabwa n’inzego zibishinzwe.
Iki kirwa cya Santorini gikunze gusurwa na ba mukerarugendo benshi aho buri mwaka miliyoni 3.4 z’abaturutse hirya no hino ku Isi bahasura. Baruta kure cyane umubare w’abaturage baho ungana na 20.000.
Si ubwa mbere iki kirwa cyakwibasirwa n’umitingito kuko mu 1956 hari uwishe abarenga 50 abandi 100 barakomereka ndetse inyubaho nyinshi zirangirika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!