Iyi mpanuka yabaye tariki ya 28 Gashyantare 2023 ubwo gari ya moshi itwara abanyeshuri yagonganye n’itwara imizigo, hapfa abantu 57, abandi benshi barakomereka.
Iperereza ryakozwe n’urwego rw’u Bugereki rushinzwe iperereza ku mpanuka z’indege na gari ya moshi, rwagaragaje ko iyi mpanuka yatewe n’ibibazo birimo ikosa rya muntu no kudatungana kw’ibice bigize gari ya moshi.
Umuyobozi w’uru rwego, Christos Papadimitriou, tariki ya 27 Gashyantare 2025 yatangaje ko “abanyeshuri bapfiriye muri iyi mpanuka batari batekanye”, kandi ko ibibazo byateye iyi mpanuka bitarakemuka.
Abaturage benshi mu Bugereki batekereza ko hari amakuru Leta itabaha ku mpamvu nyakuri zateye iyi mpanuka, kandi ko iri guhishira abayobozi bakomeye bayiteje.
Iyi myumvire yatumye abaturage tariki ya 28 Gashyantare benshi batangira imyigaragambyo guhera mu mujyi wa Athens, aho berekeje mu mbuga ngari ya Syntagma, imbere y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Umuturage witwa Christos Main yavuze ko iyi itari impanuka, ahubwo ko ari ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri. Ati “Leta ntacyo yakoze kugira ngo itange ubutabera. Iyi ntiyari impanuka, ni ubwicanyi.”
Imyigaragambyo yatangiye abaturage batuje, kugeza ubwo bamwe muri bo barenze bariyeri yashyizweho n’abapolisi i Athens, batangira kubatera amacupa yaka umuriro arimo lisansi.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe gukumira imyigaragambyo na bo batangiye gutera abigaragambya imyuka iryana mu maso no kubamishaho amazi bifashishije imodoka kabuhariwe, habaho guhangana.
Imyigaragambyo yakomeye i Athens, igera no mu yindi mijyi irimo Thessaloniki, aho abaturage bohereje mu kirere ibipuriso by’umukara mu rwego rwo kwibuka abapfiriye muri iyi mpanuka.
Polisi y’u Bugereki yataye muri yombi abantu barenga 80 bakekwaho gukorera urugomo muri iyi myigaragambyo, mu gihe abandi batanu bakomeretse, bose bo mu mujyi wa Athens.
Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis, yatangaje ko Guverinoma iteganya kuvugurura imihanda ya gari ya moshi mu buryo bugezweho, ikongera n’umutekano wayo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!