00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bugereki: Habaye imyigaragambyo ikomeye ikomoka ku mpanuka yo mu 2023

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 March 2025 saa 11:31
Yasuwe :

Abaturage bo mu Bugereki babarirwa mu bihumbi bahuriye mu mijyi ikomeye, barigaragambya, bamagana uburangare bwa Leta yabo bwatumye mu myaka ibiri ishize haba impanuka ya gari ya moshi yatwaye ubuzima bw’abanyeshuri benshi.

Iyi mpanuka yabaye tariki ya 28 Gashyantare 2023 ubwo gari ya moshi itwara abanyeshuri yagonganye n’itwara imizigo, hapfa abantu 57, abandi benshi barakomereka.

Iperereza ryakozwe n’urwego rw’u Bugereki rushinzwe iperereza ku mpanuka z’indege na gari ya moshi, rwagaragaje ko iyi mpanuka yatewe n’ibibazo birimo ikosa rya muntu no kudatungana kw’ibice bigize gari ya moshi.

Umuyobozi w’uru rwego, Christos Papadimitriou, tariki ya 27 Gashyantare 2025 yatangaje ko “abanyeshuri bapfiriye muri iyi mpanuka batari batekanye”, kandi ko ibibazo byateye iyi mpanuka bitarakemuka.

Abaturage benshi mu Bugereki batekereza ko hari amakuru Leta itabaha ku mpamvu nyakuri zateye iyi mpanuka, kandi ko iri guhishira abayobozi bakomeye bayiteje.

Iyi myumvire yatumye abaturage tariki ya 28 Gashyantare benshi batangira imyigaragambyo guhera mu mujyi wa Athens, aho berekeje mu mbuga ngari ya Syntagma, imbere y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Umuturage witwa Christos Main yavuze ko iyi itari impanuka, ahubwo ko ari ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri. Ati “Leta ntacyo yakoze kugira ngo itange ubutabera. Iyi ntiyari impanuka, ni ubwicanyi.”

Imyigaragambyo yatangiye abaturage batuje, kugeza ubwo bamwe muri bo barenze bariyeri yashyizweho n’abapolisi i Athens, batangira kubatera amacupa yaka umuriro arimo lisansi.

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe gukumira imyigaragambyo na bo batangiye gutera abigaragambya imyuka iryana mu maso no kubamishaho amazi bifashishije imodoka kabuhariwe, habaho guhangana.

Imyigaragambyo yakomeye i Athens, igera no mu yindi mijyi irimo Thessaloniki, aho abaturage bohereje mu kirere ibipuriso by’umukara mu rwego rwo kwibuka abapfiriye muri iyi mpanuka.

Polisi y’u Bugereki yataye muri yombi abantu barenga 80 bakekwaho gukorera urugomo muri iyi myigaragambyo, mu gihe abandi batanu bakomeretse, bose bo mu mujyi wa Athens.

Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis, yatangaje ko Guverinoma iteganya kuvugurura imihanda ya gari ya moshi mu buryo bugezweho, ikongera n’umutekano wayo.

Ababarirwa mu bihumbi bitabiriye iyi myigaragambyo, hafungwa abarenga 80
Abapolisi batewe amacupa yaka umuriro, na bo batera abigaragambya imyuka iryana mu maso
Impanuka ya gari ya moshi yabaye mu 2023 ni yo yabaye intandaro y'iyi myigaragambyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .