Ni umwanzuro uyu murwayi w’imyaka 57 afite indwara idakira. Yafashe ku wa Gatanu taliki 4 Nzeri 2020, aho yatangiye yiyicisha inzara n’inyota kugira ngo apfe vuba. Yashimangiye ko asigaje ku Isi igihe kiri munsi y’icyumweru kimwe bityo azapfa arimo kwerekana urupfu rwe kuri Facebook.
Alain Cocq afite uburwayi bw’udutsi two mu bwonko budakira, ndetse avuga ko ari guca mu buribwe bukabije. Yaje gusaba ko yakoroherezwa binyuze mu mategeko, bakamutera urushinge rutuma apfa vuba, icyo yise “die in peace” ariko Perezida Macron arabyanga.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 5 Nzeri 2020, nibwo Alain Cocq atangira kugaragaza uburibwe ari gucamo ku mbuga nkoranyambaga kugeza igihe azapfira.
Avuga ko igikorwa cye ari nk’ubukangurambaga bw’uko hari abarwayi benshi mu Bufaransa baba baratakaje icyizere cyo kubaho bakifuza koroherezwa bagapfa vuba.
Perezida Macron yasubije uyu murwayi wifuzaga guhuhurwa ko kuri ubu ntacyo amategeko y’u Bufaransa ateganya ku cyifuzo cye bityo ahita amwangira.
Perezida Macron yamusubije ati “Kubera ko ntari hejuru y’amategeko, ntabwo mbashije kubahiriza ubusabe bwawe”.
Ubundi amategeko y’u Bufaransa ateganya ko uwemerewe guhuhurwa ari ufite uburwayi budakira kandi ugiye gupfa. Ibi rero ngo ntabwo Cocq abyujuje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!