00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Valérie Pécresse azahagararira aba-Republicains mu matora ya perezida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2021 saa 06:24
Yasuwe :

Valérie Pécresse yatoranyirijwe kuzahagararira ishyaka ry’aba-republicains mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2022, atsinze Eric Ciotti mu cyiciro cya kabiri muri kongere yabereye ku ikoranabuhanga.

Ni amakuru yatangajwe na perezida w’iri shyaka, Christian Jacob.‘

Uyu mugore usanzwe ayobora inama y’akarere ko mu Majyaruguru y’u Bufaransa ka Ile-de-France azwiho kugira ibitekerezo bihamye.

Yavuze ko ateye intambwe ya mbere imuganisha ku ntsinzi bityo ko “Aba-Republicains [la droite] babonye ADN yabo kandi ko yiteguye kuyobora igihugu.

Yijeje abarwanashyaka be ko azagaragaza ko kuba ari umugore wa mbere utoranyijwe azabagaragariza ko yari abikwiriye.

Yasabye gushyigikirwa kuko gushyira hamwe abibonamo imbaraga, yizeza ko ibikorwa bizaruta amagambo.

Ati "Ndabyiyemeje, tuzagarura ibyishimo by’Abafaransa kandi tuzabarinda."

Valérie Pécresse ni umunyapolitiki w’Umufaransakazi wavukiye mu gace ka Roux, ku wa 14 Nyakanga 1967.

Ahagarariye Inama y’Akarere ka Île-de-France kuva mu 2015.

Yabaye Minisitiri w’amashuri makuru n’ubushakashatsi kuva mu 2007 kugeza mu 2011. Nyuma yabaye Minisitiri ushinzwe iby’ingengo y’imari n’umuvugizi wa guverinoma kuva mu 2011 kugeza mu 2012.

Muri Nyakanga 2021, Pécresse yatangaje ko ashaka kuba umukandida uhagarariye aba-republicains mu matora ya perezida mu mwaka utaha.

Amatora ya Perezida mu Bufaransa ashobora kwitabirwa n’abakandida benshi. Abamaze kwemeza kandidatire zabo barenga 10.

Valérie Pécresse yatoranyirijwe kuzahagararira ishyaka ry’aba-republicains mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .