U Bufaransa: Uwakoranye imibonano mpuzabitsina n’utarageza ku myaka 15 azajya afungwa imyaka 20

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Mata 2021 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yatoye umushinga w’itegeko rihanisha igifungo gishobora kugera ku myaka 20, umuntu uzakorana imibonano mpuzabitsina n’utarageza ku myaka 15 y’amavuko.

Ubusanzwe ibyo ntabwo byafatwaga nk’icyaha cyo gufata ku ngufu muri icyo gihugu, bigatuma mu gihe ubushinjacyaha bukurikiranye uwabikoze bugorwa no kukimuhamya.

CNN yatangaje ko umushinga wemeza ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’utarageza imyaka 15 bigomba kwitwa gufata ku ngufu watowe n’abagize inteko bose.

Minisitiri w’Ubutabera, Duppond-Moretti, yavuze ko iryo ari itegeko ry’ingenzi mu mateka y’abana n’umuryango mugari w’abatuye icyo gihugu.

Ati “Nta muntu mukuru uzongera kwitwaza ko umuntu yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe atarageza ku myaka 15 y’amavuko.”

U Bufaransa kimwe n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bifata imyaka 15 nk’aho ari yo y’ubukure ku buryo umuntu yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina; ariko hakaba ubwo n’uri munsi yayo ashobora gufatwa nk’ubyemerewe mu gihe uwo bayikoranye amurusha imyaka itarenze itanu.

Ibyo bigaragara no mu nkuru yamamaye cyane ya “Romeo na Juliet” y’umwanditsi w’Umwongereza, William Shakespeare, aho urukundo rw’abo bombi rwabaganishaga ku kubana kandi Juliet afite imyaka 13.

Bamwe mu badepite bagaragaje impungenge ko iryo tegeko rishobora kuzahita rifata abakorana imibonano mpuzabitsina n’abatarageza ku myaka y’ubukure ariko babarusha imyaka mike, nk’ababafashe ku ngufu.

Iryo tegeko rinavuga ko uzajya akora imibonano mpuzabitsina n’uwo bafitanye isano utarageza ku myaka 18 y’amavuko azaba amufashe ku ngufu.

Inteko Ishinga Amategeko y'u Bufaransa yemeje ko gukorana imibonano mpuzabitsina n'utarageza ku myaka 15 ari icyaha cyo gufata ku ngufu kizajya gihanishwa igifungo cy'imyaka yagera kuri 20 /Ifoto: CNN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .