U Bufaransa: Uwahoze ari Minisitiri mu Burundi yahamijwe icyaha cyo gukoresha umukozi imirimo y’agahato

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Ukwakira 2019 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Gabriel Mpozagara n’umugore we Candice Mpozagara bakatiwe n’urukiko rw’i Nanterre mu Bufaransa igifungo cy’imyaka ibiri gisubitse n’amande y’ibihumbi 70 by’amayero bazira gukoresha imirimo y’agahato uwahoze ari umukozi wabo wo mu rugo.

Umucamanza yavuze ko bahamwa n’icyaha cyo gukoresha umuntu nk’aho ari umucakara.

Mpozagara yahoze ari Minisitiri, yabaye umushinjacyaha , aba umudipilomate w’u Burundi mu Ishami rya Loni ryita ku bumenyi n’umuco (UNESCO). Umugore we ni umukobwa w’Umwami wa nyuma w’u Burundi, Ntare V.

Methode Sindayigaya wahoze ari umukozi wabo wo mu rugo yavuze ko bamukoreshaga imirimo ivunanye amasaha 19 ku munsi kandi agakora iminsi irindwi igize icyumweru mu gace batuyemo ka Ville d’Avray mu Mujyi wa Versailles.

Sindayigaya yavuze ko yaryamaga ahantu hameze nabi mu nzu yo hasi, nkuko Daily Nation yabyanditse.

Yabwiye urukiko ko akigera mu rugo rwa Mpozagara mu 2008, yahise yamburwa pasiporo.

Yavuze ko yasinziraga amasaha make, ubundi akajya mu mirimo yo mu rugo yo gutera ipasi, gufura, gusukura ibikoresho n’inzu, akita ku busitani no ku mwana wabo ufite ubumuga.

Yaje gutabarwa na polisi mu 2018, ubwo abandi bakozi bamubonaga mu rugo rwa Mpozagara bakamutabariza.

Ubushinjacyaha bwo bwasabiraga uwo muryango guhabwa igifungo cy’imyaka itatu ariko umwaka umwe bakawumara muri gereza indi bakayigira igihano gisubitse.

Sindayigaya avuga ko umuryango wa Mpozagara utajyaga umuha umwanya wo kuvigisha umugore we n’abana babiri yasize mu Burundi, ngo ababwire uko amerewe.

Kuri ubu Sindayigaya yabonye ubuhungiro mu Bufaransa. Yahise azana n’umuryango we yari yarasize mu Burundi.

Mpozagara n'umugore we bahamijwe icyaha cyo gukoresha imirimo y'agahato uwahoze ari umukozi wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza