AFP, yatangaje ko Carla Bruni-Sarkoz, w’imyaka 56, ashinjwa guhisha ibimenyetso no gukorana n’abagize uruhare mu buriganya.
Sarkozy ashinjwa ko yakiriye miliyoni eshanu z’Amayero mu buryo bunyuranyije n’amategeko yatanzwe n’ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, ngo ashyigikire ibikorwa byo gutegura amatora mu 2007, amatora yaje no gutsinda.
Sarkozy mu Ukwakira 2023, yashinjiwe gushaka kwishyura umutangabuhamya, wari ufite icyo kuvuga kuri iyi ngingo, kugira ngo yivuguruze.
Bruni-Sarkoz, we ashinjwa ko ashobora kuba yaragize uruhare mu gushaka gukwishyura umutangabuhamya no guha ruswa umukozi w’urukiko.
Iperereza ryakozwe rigaragaza ko Bruni-Sarkozy, yasibye ubutumwa yandikiranye na Michele Marchand uzwi nka ‘Queen of Paparazzi, muri Kamena 2021 ku munsi uyu Marchand, yashinjwaga kugerageza guha ruswa umutangabuhamya.
Mu 2020 Michele Marchand, yashinjwe guhura na Ziad Takieddine, watanze ubuhamya ko ari we wajyanye amafaranga kwa Sarkozy avanye kwa Gaddafi mu 2006 no mu 2007, akagerageza kumuhindura dore ko nyuma uyu Takieddine, yaje kwivuguruza ku buhamya yari yatanze mbere bigakekwa ko yaba yarishyuwe.
Inzego zishinzwe iperereza zatangiye gukeka Bruni-Sarkozy, igihe Marchand, yagiye mu rugo rwabo aho yatangaje ko bari bagiye guhura mu buryo busanzwe.
Ubu Carla Bruni-Sarkozy, ari kugenzurwa n’inzego z’ubutabera ndetse akaba yaranabujijwe kugira undi baganira cyangwa bahura bahuriye muri iki kirego uretse umugabo we Nicolas Sarkozy, nk’uko tubikesha AFP.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!