00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Umugore wa Nicolas Sarkozy ari gukorwaho iperereza ku matora yo mu 2007

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 July 2024 saa 01:16
Yasuwe :

Carla Bruni, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, yatangiye gukorwaho iperereza, aho bivugwa ko hari ibimenyetso yahishe bifitanye isano n’ibivugwa ko umugabo we yahawe amafaranga na Libya, mu bihe byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2007.

AFP, yatangaje ko Carla Bruni-Sarkoz, w’imyaka 56, ashinjwa guhisha ibimenyetso no gukorana n’abagize uruhare mu buriganya.

Sarkozy ashinjwa ko yakiriye miliyoni eshanu z’Amayero mu buryo bunyuranyije n’amategeko yatanzwe n’ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, ngo ashyigikire ibikorwa byo gutegura amatora mu 2007, amatora yaje no gutsinda.

Sarkozy mu Ukwakira 2023, yashinjiwe gushaka kwishyura umutangabuhamya, wari ufite icyo kuvuga kuri iyi ngingo, kugira ngo yivuguruze.

Bruni-Sarkoz, we ashinjwa ko ashobora kuba yaragize uruhare mu gushaka gukwishyura umutangabuhamya no guha ruswa umukozi w’urukiko.

Iperereza ryakozwe rigaragaza ko Bruni-Sarkozy, yasibye ubutumwa yandikiranye na Michele Marchand uzwi nka ‘Queen of Paparazzi, muri Kamena 2021 ku munsi uyu Marchand, yashinjwaga kugerageza guha ruswa umutangabuhamya.

Mu 2020 Michele Marchand, yashinjwe guhura na Ziad Takieddine, watanze ubuhamya ko ari we wajyanye amafaranga kwa Sarkozy avanye kwa Gaddafi mu 2006 no mu 2007, akagerageza kumuhindura dore ko nyuma uyu Takieddine, yaje kwivuguruza ku buhamya yari yatanze mbere bigakekwa ko yaba yarishyuwe.

Inzego zishinzwe iperereza zatangiye gukeka Bruni-Sarkozy, igihe Marchand, yagiye mu rugo rwabo aho yatangaje ko bari bagiye guhura mu buryo busanzwe.

Ubu Carla Bruni-Sarkozy, ari kugenzurwa n’inzego z’ubutabera ndetse akaba yaranabujijwe kugira undi baganira cyangwa bahura bahuriye muri iki kirego uretse umugabo we Nicolas Sarkozy, nk’uko tubikesha AFP.

Carla Bruni, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, yatangiye gukorwaho iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .