Kuri uyu wa Gatanu mu Bufaransa habonetse impfu 610 za COVID-19 zituma umubare w’abapfuye wose ugera ku 60.229.
Muri abo bapfuye ku munsi w’ejo harimo 264 baguye mu bitaro ugereranyije no ku munsi wabanje biyongereyeho abantu batandatu. Abandi 346 bapfuye kuri uyu wa Gatanu bo babonetse mu ngo z’abageze mu zabukuru.
Reuters yatangaje ko iki gihugu kandi cyabonye ubwandu bushya bugera ku 15.674 mu masaha 24, umubare muto ugereranyije n’ubwandu bushya bwari bwabonetse ku wa Kane aho bari 18.254.
Mu banduye bashya ku wa Kane harimo na Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron, wahise wishyira mu kato aho ari kwitabwaho n’abaganga nubwo akomeje imirimo ye.
Kugeza ubu, mu Bufaransa abantu bamaze kwandura ni 2.442.990 mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari 60.229, abakize bo ni 182.656.
Usibye u Bufaransa, ibindi bihugu bifite impfu zirenze ibihumbi 60 ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, Brésil, u Bwongereza, u Butaliyani na Mexique.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!