00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: ‘Piscine’ zatangiye gufungwa kubera ikiguzi cy’amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2022 saa 02:10
Yasuwe :

Ikigo Vert-Marine gicunga ‘Piscine’ rusange 80 mu bice bitandukanye by’u Bufaransa, cyatangaje ko cyafashe icyemezo cyo gufunga izigera kuri 30 igihe kitazwi kubera izamuka ry’ibiciro by’amashanyarazi muri icyo gihugu.

Vert-Marine ikoresha abakozi bagera ku 2000 iherereye muri Normandy. Mu itangazo yasohoye, yasobanuye ko igiciro cya megawatt cyikubye inshuro 10 kuva muri Mutarama.

Rivuga ko ‘iyo uku kwiyongera kw’ibiciro by’amashanyarazi kugira ingaruka ku matike yo gukoresha piscine, nibura igiciro cyari kwikuba gatatu kikava ku mayero atanu kikagera ku mayero 15 ku muturage’.

Umuyobozi wa Vert-Marine, Thierry Chaix, yavuze ko bahisemo gufata ingamba zidasanzwe mu rwego rwo gusembura ibiganiro byo gushaka igisubizo cy’uko za piscines zashyirwa mu rwego rw’abagabanyirizwa ikiguzi cy’amashanyarazi.

Ati “Ikiguzi ntabwo bigishobotse kubyihanganira kandi ntabwo tugishoboye kubikoreraho”.

Mu cyumweru gishize, Perezida Emmanuel Macron yagiranye inama n’abaminisitiri idasanzwe yo gushaka uko igihugu cyahangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibitanga ingufu ryatewe n’intambara ya Ukraine.

U Bufaransa bushaka kugabanya 10 ku ijana by’ingufu bukoresha mu 2024.

Ikiguzi cy'amashanyarazi gikomeje kuzamuka mu Bufaransa aho za piscine zatangiye gufungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .