Perezida Macron yatangaje ko u Burayi budakwiye gukomeza kwishingikiriza kuri Amerika mu rwego rwo kwirindira umutekano, kubera ubushotoranyi bw’u Burusiya bukomeza gukaza umurego.
Yatangaje ko mu gihe babona ko Amerika ishaka kubatererana, yiteguye kuganira n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku buryo intwaro za nucléaire igihugu cye gitunze zakwifashishwa mu kurindira umutekano u Burayi bwose.
Biteganyijwe ko mu nama y’ibihugu biri mu Muryango w’Ubutabarane wa OTAN yo ku wa 6 Werurwe 2025 irebera hamwe uko bashyigikira Ukraine, banemeza uburyo bwo gusangira ibisasu by’ubumara bya
Nucléaire by’Ubufaransa.
Ati “Ahazaza h’u Burayi ntabwo hakwiriye kugenwa n’abicaye i Washington cyangwa i Moscow.”
Macron yavuze ko imyaka 30 yakurikiye ihirikwa ry’urukuta rw’i Berlin bayicuza cyane ndetse igomba kugera ku mpera.
France24 yanditse ko u Burusiya bukoresha 40% by’ingengo y’imari y’igihugu mu gisirikare gusa, ndetse bufite umugambi w’uko mu 2030 buzaba bumaze kwiyongeraho abasirikare ibihumbi 300, ibifaru 3000 n’indege z’intambara 300.
Macron ati “Ni nde wakwizera ko u Burusiya bwa none buzagarukira kuri Ukraine gusa?”
Yavuze ko ibihugu bishyigikiye Ukraine bigomba gukora ku buryo niharamuka hasinywe amasezerano y’amahoro, u Burusiya butazongera kuvogera ubutaka bwa Ukraine binyuze mu guha ingufu zihambaye igisirikare cyayo ariko no kohereza ingabo z’u Burayi kugenzura ko amasezerano yashyizweho yubahirizwa neza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!