Igitekerezo cyo gukora itora ryo gutakariza Bayrou icyizere ryatangijwe mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’uko muri iki cyumweru Minisitiri w’Intebe Bayrou yatangaje gahunda ya Guverinoma, aho yongeye kubyutsa gahunda yo gukora impinduka mu bijyanye na pansiyo, ibintu byari byarateje impaka mu 2023.
Igitekerezo cy’iryo tora cyari cyazanywe na LFI cyamaganiwe kure n’abo mu ishyaka rya National Rally (RN), birangira iryo tora riburijwemo, gusa byavugwaga ko byari bigoye ko Minisitiri w’Intebe Bayrou yari kurirokoka kuko ishyaka LFI ari ryo rifite umubare munini mu Nteko.
Impaka zabaye nyinshi, aho abagize RN berekanaga ko amagambo yatangajwe na Bayrou atariyo yashingirwaho Guverinoma ye yagiyeho mu kwezi kumwe gusa, itakarizwa icyizere ahubwo ko hakwiye gushingirwa ku bikorwa.
Manuel Bompard uhagarariye abagize LFI mu Nteko yabwiye Bayrou ati "Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, iminsi ya Guverinoma yawe itubabaza irabaze... kandi nimara kuvaho hazakurikiraho n’ubwami buzakurikiraho [avuga Emmanuel Macron].
Abari bashyigikiye ko itora ryaba bagize amajwi 131, mu gihe hari hakenewe 288.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!