U Bwongereza nicyo gihugu cya mbere ku Isi cyatangaje ko kigiye gutangira ibikorwa rusange byo gukingira abaturage babyo, u Bufaransa nabwo bwatangaje ko mu byumweru bike biri imbere bugomba gutangira igikorwa cyo gukingira abaturage babwo.
Iyi gahunda izakorwa mu byiciro aho hazaherwa ku cyiciro cy’abantu bafite ibyago byo kwandura COVID-19 barimo nk’abaganga.
Muri Mutarama, abantu nibura miliyoni imwe bazaba bamaze gukingirwa, hanyuma abandi miliyoni 14 baruhabwe guhera mu ntangiriro za Gashyantare.
U Bufaransa bwatumije inkingo miliyoni 200 mu bigo bitandukanye bizikora, abakingirwa ni abazaba babisha, nta muntu uzahatirwa gufata uru rukingo.
Ikusanyamakuru ryakozwe ku baturage b’u Bufaransa ryagaragaje ko 59% aribo bavuze ko bashobora kwemera gukingirwa Covid-19 mu gihe urukingo rwaba rubonetse mu gihe muri Amerika ho ari 67% na 85% mu Bwongereza.
U Bufaransa bufite abaturage 2.257.331 banduye COVID-19 mu gihe abapfuye bo ari 54.140.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!