Le Pen hashize iminsi ashinjwa gukoresha nabi amafaranga ya EU ubwo yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’uwo muryango.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangaje ko bwatangiye kugenzura ibishinjwa Le Pen.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gikora inkuru zicukumbura, Mediapart cyatangaje ko Le Pen ashinjwa gukoresha nabi amayero 137,000.
Le Pen kuri uyu wa Mbere yabwiye abanyamakuru ko nta bwoba atewe n’ibyamutangajweho kuko abimenyereye.
Ati “Aya mayeri ashaje y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndayamenyereye akenshi iyo habura iminsi mike ngo habe icyiciro cya kabiri cy’amatora. Sintekereza ko biriya bizarangaza Abafaransa.”
Le Pen yavuze ko ibyo bamushinja nta shingiro na mba bifite.
Si ubwa mbere Le Pen avugwaho gukoresha nabi amafaranga ya EU kuko no mu 2018 yakozweho iperereza n’inzego z’ubugenzacyaha mu Bufaransa ashinjwa gusesagura amafaranga ku bakozi bari bamukoreraga ubwo yari umudepite wa EU.
Le Pen na bamwe mu bagize ishyaka rye Rassemblement National bashinjwa gukoresha amafaranga ya EU mu bibazo by’ishyaka aho kuba mu nyungu z’umuryango.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!