Ubwo yari mu kiganiro kuri RTL, Tondelier yagaragaje impungenge ku ruhare imbuga nkoranyambaga zigira mu kubangamira demokarasi, n’uburyo ziteza amakimbirane hagati ya ba nyirazo.
Abayobozi b’ibihugu by’i Burayi bashinja umuherwe akaba na nyir’urubuga rwa X kwivanga muri politiki y’u Burayi.
Ati “Ntabwo ikibazo ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ahubwo ikibazo ni uguhindura ibitekerezo by’abaturage.”
Yongeyeho ko umubare w’abantu ku giti cyabo bafite ibitangazamakuru bakomeje kwiyongera haba mu Bufaransa no ku Isi muri rusange, akabashinja ko iyo bamaze gukira bumva bagura ubuyobozi.
Yashimangiye ko bagomba kwitondera ibinyura ku mbuga nkoranyambaga kuko ari hamwe mu miyoboro icurirwamo ibitekerezo bishobora kugira ingaruka kuri demokarasi y’igihugu cyane cyane ibiva mu matora, ari na yo mpamvu nyamukuru ituma avuga ko zigomba guhagarikwa.
Ati “Urubuga rwa X ntabwo rutesha umutwe gusa ahubwo ni icyago, guhagarika kurukoresha ntabwo bihagije ahubwo rugomba gufungwa.”
Ibihugu by’i Burayi bimaze iminsi byikoma Elon Musk bimushinja kwivanga muri politiki yabyo no gushyigikira abarwanya ubutegetsi muri ibyo bihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!