U Bufaransa: Ingendo z’indege mu gihugu imbere zishobora gusimburwa na gari ya moshi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 Mata 2021 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

U Bufaransa bushobora guhagarika ingendo z’indege zikorerwa imbere mu gihugu, mu gihe abasenateri bakwemeza itegeko risaba ko ingendo nto, zitarenza amasaha abiri n’igice muri gari ya moshi, zitazajya zikorwa n’indege.

Bivuze ko ahantu indege igenda amasaha atarenze abiri n’igice, urwo rugendo ruzavanwaho hagakora gari ya moshi gusa.

Abadepite bamaze gutora umushinga w’iri tegeko, bavuga ko ugamije kugabanya umwuka uhumanya ikirere woherezwa n’indege.

Sosiyete z’indege ku Isi ziri mu bihombo bikomeye kuko icyorezo cya Covid-19, cyagabanyije 42% by’ingendo zari zakozwe n’indege mu mwaka wa 2020, ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2019.

Imijyi ya Nantes, Lyon ndetse na Bordeaux iri mu mijyi ikomeye izagirwaho ingaruka n’iki cyemezo, kimwe n’ingendo zikorerwa mu mujyi wa Paris.

Iki cyifuzo cyabanje kuba amasaha ane, ariko amajwi y’abigaragambya ndetse n’ibigo bitwara abantu mu ndege nka KLM na Air France, aza gutuma aya masaha agabanywa agera kuri abiri n’igice.

N’ubwo bimeze gutya ariko, hari bamwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko batemeranya n’uyu mushinga, barimo François Pupponi wavuze ko uko uyu umwanzuro udatanga amahitamo ku banyagihugu.

Yagize ati “Guhitamo kubungabunga ibidukikije biza ku mwanya wa mbere, ariko ntidukwiye gukuraho amahitamo mu mibereho n’ubukungu hagati y’inganda n’ibibuga by’indege kuko byombi biruzuzanya.”

Ku ruhande rw’itsinda rya Que Choisir, ryavuze ko gahunda y’amasaha ane yari ikwiye kugumaho kuko indege ihumanya ikirere cyane kuruta gari ya moshi, aho yohereza nibura inshuro 77 by’umwuka uhumanye, ugereranyije na gari yamoshi.

Gutora iki cyemezo nyamara bije nyuma y’uko guverinoma ihaye asaga miliyari 7$ sosiyete z’indege agamije kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19.

Imiryango ivugira abaguzi yamaze gusaba ibigo bitwara abantu muri gari ya moshi kudakoresha aya mahirwe ngo byongeze ibiciro.

Gari ya moshi nigiye gusimbura indege ku rugendo rutarenze amasaha abiri n'igice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .