00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Imyigaragambyo yamagana inkunga ihabwa Ukraine yakajije umurego

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 March 2025 saa 11:15
Yasuwe :

Abaturage bo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa biraye mu mihanda, bamagana icyemezo giherutse gufatwa na Perezida w’icyo gihugu, Emmanuel Macron, cyo gutera inkunga Ukraine, ifite agaciro ka miliyari 2,1$.

Nyuma y’uko Amerika itangiye kugenda biguru ntege mu gutera inkunga Ukraine, u Bufaransa bwafashe iya mbere mu gukomeza uwo mugambi, icyakora abaturage ntibabyumva kimwe na Perezida Macron, aho bamusaba guhagarika kwivanga muri iyi ntambara.

Mu myigaragambyo, bari bitwaje ibitambaro biriho amagambo agira ati "Macron, ntabwo tuzapfira Ukraine," abandi bati "Macron, egura," cyangwa se bati "Macron ntidushaka intambara yawe," n’ibindi bigaragaza uburyo batishimiye imyitwarire y’uyu muyobozi ku ngingo y’intambara ikomeje guhuza u Burusiya na Ukraine.

Perezida Macron aherutse kurikoroza ubwo yatangaga igitekerezo cy’uko u Bufaransa bwakohereza intwaro kirimbuzi mu bindi bihugu by’inshuti, ndetse akaza no kuvuga ko u Bufaransa n’u Bwongereza biri gusuzuma umugambi wo kohereza ingabo muri Ukraine.

Ni ibintu byakiriwe nabi n’uruhande rw’abadashyigikiye ko u Bufaransa bukomeza kwivanga cyane muri iyi ntambara, bushyigikira Ukraine

Abaturage bo mu Bufaransa bari kwamagana Perezida Macron ukomeje gushyigikira Ukraine
Perezida Macron ari kugaragaza imbaraga nyinshi mu gushyigikira Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .