Amategeko mashya, ashyigikiwe mu buryo bweruye na Perezida Emmanuel Macron, ategeka ko umuntu aba yarakingiwe Covid-19, yarapimwe bikagaragara ko atanduye cyangwa aherutse gukira Covid-19 mu minsi ya vuba kugira ngo yemererwe gukomeza ubuzima nk’uko bisanzwe.
Macron uteganya kuziyamamariza manda ya kabiri umwaka utaha yifuza ko abantu bose bakingirwa nka bumwe mu buryo bwo guca intege ikwirakwira rya Covid-19 cyane cyane iya ’Delta.’
Abatavuga rumwe na we bavuze ko aya mategeko ahonyora ubwisanzure bw’abantu mu gihugu nk’u Bufaransa aho nta muntu ukwiye guhungabanywa.
Guhera ku wa Mbere umuntu ushaka kujya muri restaurant cyangwa mu runywero, haba ahantu hafunze cyangwa mu busitani azasabwa kwerekana icyemezo. Ingendo zihuza imijyi zirimo izikoresha gari ya moshi yihuta n’izo mu ndege imbere mu gihugu na zo zizajya zisabwa icyo cyemezo.
Ubusanzwe cyarasabwaga guhera ku ya 21 Nyakanga kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira ahantu hahurira abantu benshi nk’aherekanirwa sinema no mu Ngoro Ndangamurage.
Kongerwa kw’aya mabwiriza kwemejwe n’Inama ishinzwe Itegeko Nshinga, ku wa Kane nk’uko inkuru ya France24 ibivuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!