Ibi byabaye ku wa 12 Gashyantare 2025 ubwo umuntu utaramenyekana yaje agata igisasu cyo mu bwoko bwa grenade mu kabari nkuko inzego z’ubuyobozi zibivuga.
Umushinjacyaha, Francois Touret-de-Courcy, yabwiye itangazamakuru ko “umuntu yaje atera grenade mu bigaragara ntacyo yavuze yahise yiruka aragenda.”
Yavuze ko nubwo iperereza ritarabasha kumenya uwabikoze, ariko bizera ko atari igitero cy’iterabwoba.
Yagize ati “Nta cyatuma dutekereza ko hari aho bihuriye n’iterabwoba ahubwo bishobora kuba bifite aho bihuriye n’ubugizi bwa nabi.”
Meya w’Umujyi wa Grenoble, Eric Piolle, abinyujije kuri X yavuze ko hagikorwa iperereza ngo bamenye niba hari aho bihuriye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kuko hari abantu bavuga ko uwateye icyo gisasu yari afite n’imbunda nto.
Visi Meya wa Grenoble, Chloe Pantel, yabwiye itangazamakuru ko akabari katewemo icyo gisasu ari akabari gasanzwe gahuriramo abaturage bo muri ako gace akenshi baje kureba umupira w’amaguru.
France24 yanditse ko abayobozi batandakunye, barimo na Minisitiri w’Ubuzima w’u Bufaransa, Yannick Neuder. bafite gahunda yo gusura abakomerekeye muri icyo gitero.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!