Ku wa Kabiri tariki 7 Werurwe, nibwo Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurengera ubuzima bw’inyamaswa watangaje ko mu burasirazuba bw’Umujyi wa Paris habonetse imihari itatu yipfushije.
Mu byatumye hakekwa ko izi nyamaswa zaba zishwe n’ibicurane by’inyoni ni uko imirambo yazo yari yegeranye n’indi y’inyoni zo mu bwoko bwa ‘Gull’.
Aya makuru yashimangiwe n’ibimenyetso byo muri laboratwari byaje bigaragaza ko koko iyi mihari yishwe n’ibicurane by’inyoni.
Kugeza ubu abahanga mu by’ubuzima bw’inyamaswa bagaragaza ko ibicuruzane by’ibiguruka bikomeje gutera inkeke cyane cyane mu nyamaswa z’inyamabere kuko bishobora kuzirembya bikaba byanazica.
Si ubwa mbere hagaragaye inyamaswa y’inyamabere ifite ibicurane by’ibiguruka kuko mu mwaka ushize mu Bufaransa hari hagaragaye injangwe ibifite, muri Peru hagaragara intare mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagaragaye amadubu.
Kuva ibicurane by’ibigruka byavumburwa ku Isi bimaze kwica inyoni zirenga miliyoni 200.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!