00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Hatangijwe iperereza ku mafaranga yafashije Perezida Macron mu matora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ugushyingo 2022 saa 05:37
Yasuwe :

Abashinjacyaha bakurikirana ibijyanye n’umutungo mu Bufaransa, batangaje kuri uyu wa Kane ko batangiye iperereza ku bikorwa bitemewe byo gutera inkunga amatora yo mu 2017 na 2022, Perezida Emmanuel Macron yabonyemo intsinzi.

Itangazamakuru mu Bufaransa ryavuze ko iri perereza rigamije gusuzuma uburyo Macron yatsinzemo amatora.

Itangazo ry’abashinjacyaha ryavuze ko bagamije kugaragaza ukuri nyuma y’amakuru yavuye mu bitangazamakuru ko mu bikorwa byo kwitegura amatora ya 2017, Macron yaba yarakoranye n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa McKinsey &Company, nubwo ritigeze ryerura ngo rivuge kuri Macron cyangwa ishyaka rye.

Inkomoko y’amafaranga yo gushyigikira amatora ikurikiranirwa hafi mu Bufaransa.

Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko muri iri perereza, hari kwibandwa ku buryo amasezerano akomeye McKinsey yasinyanye na leta y’u Bufaransa yashyizwe mu bikorwa nyuma y’intsinzi ya Macron.

Umwe mu bayobozi muri Perezidansi y’u Bufaransa utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bamenyeshejwe iby’iri perereza kandi ko ubutabera bufite uburenganzira bwo kuriyobora mu bwisanzure.

Abahagarariye McKinsey mu Bufaransa ntibashatse kugira icyo batangaza ku byerekeye iryo perereza.

Rije rikurikira iryakozwe muri Werurwe uyu mwaka, aho McKinsey yakekwagaho kunyereza imisoro.

Icyo gihe McKinsey yatangaje ko yubaha amategeko y’u Bufaransa agenga imitangirwe y’imisoro n’areba iki kigo. Ni nyuma y’uko abasenateri bavuze ko McKinsey itigeze itanga umusoro ku nyungu kuva nibura mu 2011.

Intsinzi ya Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangiye kwibazwaho ndetse hatangijwe iperereza ricukumbura inkomoko y'amafaranga yakoreshejwe mu matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .