U Bufaransa: Hashyizweho amabwiriza yo gupima Coronavirus abaturutse mu bihugu birimo Amerika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Nyakanga 2020 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Jean Castex, yatangaje ko abaturage baturutse mu bihugu 16 birimo u Buhinde, Leta zunze Ubumwe za Amerika na Brazil, bazajya babanza gupimwa Coronavirus bakigera mu Bufaransa.

Ibindi bihugu ni Algeria, Bahrain, Israel, Afurika y’Epfo, Kuwait, Qatar, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Oman, Panama, Peru, Serbia, Turikiya na Madagascar.

Abazajya bapimwa ni abaturage b’u Bufaransa baba muri ibi bihugu cyangwa abaturage babyo batuye mu Bufaransa. Abagenzi bazajya basangwamo Coronavirus bazajya bamara iminsi 14 mu kato hirindwa ko bakwanduza abandi.

Minisitiri w’Intebe Castex ntiyigeze asobanura niba abantu bapimwe bazajya bategereza ibisubizo byabo mbere yo kwemererwa kuva ku kibuga cy’indege.

Yavuze ko gupima Coronavirus bizagirwa rusange mu Bufaransa guhera kuwa 1 Kanama, bikazanakorerwa ku byambu byose by’u Bufaransa.

Kugeza ubu u Burayi bumaze kugira abanduye benshi bagera kuri 2 761 681, hapfuye 201 444. OMS ivuga ko kwiyongera kw’abanduye kuri uyu mugabane mu byumweru bibiri bishize byerekana ko hakenewe ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Jean Castex yavuze ko abaturutse mu bihugu 16 birimo Amerika bazajya babanza gupimwa Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .