U Bufaransa: Hakajijwe ibihano ku bantu bakoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Nyakanga 2020 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

U Bufaransa bugiye gushyiraho ibihano byihariye ku bantu bakoresha ibiyobyabwenge, by’umwihariko abanywa urumogi, aho bazatangira guhanwa mu buryo butari busanzwe guhera muri Nzeri uyu mwaka.

Uyu mwanzuro uje nyuma y’impungenge z’uko ibikorwa by’urugomo biturutse ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge zikomeje kwiyongera nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Jean Castex.

Mu bihano bizashyirwaho harimo icy’ama-euro 200 ariko ashobora kugabanuka akaba €150 mu gihe uwayaciwe yishyuye mu minsi itarenze 15. U Bufaransa, ni kimwe mu bihugu birimo abantu benshi banywa urumogi mu Burayi. Umuntu uzajya unanirwa kwishyura aya mande, azajya yishyura €450.

Ibihugu bitandukanye byakunze kwemerera abaturage babyo ko bashobora gukoresha iki kiyobyabwenge mu buryo bwemewe n’amategeko gusa ibindi byarabyamaganye ndetse bishyiraho n’ibihano ku muntu ufashwe yarunyoye bishobora no kugera ku gifungo.

U Bufaransa busanzwe bufite amategeko arimo n’igihano cy’igifungo muri gereza kigera ku mwaka ku muntu wakoresheje ibiyobyebwenge n’amande agera ku €3750 ariko ntihasobanurwa ubwoko bw’ibiyobyabwenge butangirwa ibi bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .