00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Christiane Taubira wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera yinjiye mu bahatanira kuba Perezida

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 Mutarama 2022 saa 04:42
Yasuwe :

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera mu Bufaransa, Christiane Taubira, yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko yatanze kandidatire ye mu matora y’abahatanira kuyobora iki gihugu, ateganyijwe muri Mata uyu mwaka.

Mu ijambo yabwiye abamushyigikiye i Lyon kuri uyu wa Gatandatu ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa bye byo kwiyamamaza yavuze ko muri iki gihugu hakenewe impinduka.

Yagize ati “Ndabyiyemeje ubwanjye imbere yanyu kuko dusangiye ibyifuzo ko dukeneye ubundi bwoko bw’imiyoborere."

Christiane Taubira yabaye Minisitiri w’Ubutabera ku butegetsi bwa François Hollande (2012-2017).

Yanenze imikorere y’inzego nkuru z’igihugu zirangajwe imbere na Perezida Emmanuel Macron, asezeranya kuzamura imishahara y’abakozi, kuvugurura imibereho y’abanyeshuri n’aho bigira, kunoza serivisi z’ubuzima no kurengera ibidukikije nk’uko RFI yabitangaje.

Uyu mugore w’imyaka 69 y’amavuko, yavukiye mu Ntara ya Guina aho yanabaye Umudepite. Ashimirwa ko yaharaniye ko hajyaho itegeko rifata icuruzwa ry’abacakara nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Yiyunze ku ruhande rw’abakandida batandatu (Left) bahatanira intebe ya Perezida barimo Jean-Luc Melenchon uhabwa amahirwe nmenshi nk’uko byagaragajwe na ‘sondage’ yakozwe na ’Journal du Dimanche’, Yannick Jadot na Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo.

Ku rundi ruhande (Right) hari batatu barimo Valerie Pecresse w’umu-Republicain, Marine Le Pen wo mu ishyaka National Rally n’umusesenguzi mu biganiro bica kuri televiziyo, Eric Zemour bizeye kuzatsinda Macron mu cyiciro cya kabiri.

Christiane Taubira wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera yinjiye mu bahatanira kuba Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .