Muri Gashyantare 2024, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagaragaje ko ingabo z’Umuryango w’Ubutabarane wa OTAN zikwiriye kujya ku rugamba gutabara Ukraine ariko ibihugu biwurimo byinshi bitera utwatsi icyo gitekerezo.
Minisitiri Haddad yabwiye ikinyamakuru Berliner Zeitung ko “Perezida Macron yavuze ko iyi gahunda tutagomba kuyihagarika kandi ni ko bizahora.”
Yahamije ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biri kwiga ku gutanga ubufasha mu byerekeye imyitozo ya gisirikare muri Ukraine.
Abajijwe niba nta bwoba afite ko mu gihe ingabo z’u Bufaransa zakoherezwa muri Ukraine bitazatuma intambara ikwira no mu bindi bihugu, yashinje u Burusiya kubangamira inzira zose za dipolomasi mu guhagarika intambara muri Ukraine.
Ati “Tugomba guhagarika ibyo kwishyiriraho imirongo ntarengwa, ahubwo tugahangana n’ikibazo.”
Urwego rw’Ubutasi rw’u Burusiya muri Nyakanga 2024 rwatangaje ko u Bufaransa bwari bugiye kohereza abasirikare barenga 2000.
Ababaye ba Perezida mu Bufaransa barwanyije iki gitekerezo, ndetse Minisitiri w’Ingabo wa Espagne Margarita Robles na Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Butariyani, Matteo Salvini na bo bateye utwatsi igitekerezo cyo kohereza ingabo muri Ukraine.
Muri Gicurasi, u Burusiya bwaburiye ibihugu by’i Burayi ko kohereza ingabo muri Ukraine byatuma intambara irushaho gukara ikanagera mu Burayi no ku Isi hose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!