Muri Gicurasi 2023, Omar yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa buzirikana umubyeyi we wari umaze imyaka 12 yishwe n’abasirikare bo mu mutwe kabuhariwe w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubutumwa bwa Omar ntibwakiriwe neza na Leta y’u Bufaransa ndetse n’ibihugu by’inshuti birimo Amerika, cyane ko Bin Laden ari we wateguye igitero cy’iterabwoba umutwe wa Al Qaeda wagabye ku bikorwaremezo birimo amagorofa ya World Trade Center i New York muri Nzeri 2001.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere y’u Bufaransa mu Ukwakira 2023 yatangaje ko Omar wari umaze imyaka myinshi abana n’umugore we w’Umwongerezakazi mu ntara ya Normandy yirukanywe by’agateganyo, ashinjwa gushyigikira iterabwoba.
Omar uvuga ko ikosa ashinjwa atigeze arikora, yagerageje kujuririra iki cyemezo ariko urukiko rw’u Bufaransa rutera utwatsi ubusabe bwe tariki ya 4 Ukwakira 2024.
Minisitiri Retailleau kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukomeza gukumira mu Bufaransa “wari umaze imyaka myinshi abana n’umugore we ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza muri Orne.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe ku mpamvu z’umutekano w’u Bufaransa, kandi ngo nta kintu na kimwe kizatuma Omar asubira muri iki gihugu.
Ntabwo Leta y’u Bufaransa isobanura igihugu Omar aherereyemo nyuma yo kumwirukana gusa ibinyamakuru byo muri iki gihugu byatangaje ko ashobora kuba ari muri Qatar kuva mu mwaka ushize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!