00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwateye utwatsi ikirego cya Leta ya RDC kuri Apple

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 February 2025 saa 06:02
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwateye utwatsi ikirego cy’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri sosiyete ya Apple ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa na telefone.

Leta ya RDC yareze ishami rya Apple mu Bufaransa mu Ukuboza 2024, isobanura ko iyi sosiyete y’Abanyamerika yifashisha ’amabuye y’agaciro akomoka ku makimbirane’ mu bikoresho ikora.

Abanyamategeko ba Leta ya RDC bashinje Apple gukora ibyaha byinshi ubwo yakoreshaga aya mabuye y’agaciro ari mu itsinda rya 3T (Tin, Tantalum na Tungsten).

Ibi byaha birimo: guhishira ibyaha by’intambara, gutwara amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu, kwakira ibyibano no gushaka mu buryo budakwiye impushya zituma aya mabuye yambutswa imipaka.

Mu gihe Leta ya RDC yateguzaga ko izajyana Apple mu nkiko, iyi sosiyete yasobanuye ko nta mabuye y’agaciro ikura muri iki gihugu, kandi ko mu rwego rwo kugaragaza ukuri, ishyira ahabona ibiva mu bushakashatsi ikora ku bayayigurisha.

Iyo Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemera iki kirego, bwari gufasha Leta ya RDC kurega Apple mu rukiko, gusa tariki ya 18 Gashyantare 2025 bwagaragaje ko ibimenyetso birimo “bidahagije”.

Abanyamategeko ba Leta ya RDC, William Bourdon na Vincent Brengarth, batangaje ko icyemezo cy’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa kibogamye, bateguza ko bazageza ubujurire ku biro by’Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Urukiko rw’Ubujurire i Paris.

Muri Werurwe 2024, abanyamategeko ba Leta ya RDC bareze Apple muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko Ubushinjacyaha bwayo na bwo bwateye utwatsi iki kirego.

Ikirego cya Leta ya RDC kuri Apple mu Bufaransa cyatewe utwatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .