00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwataye muri yombi nyiri Telegram; U Burusiya burahaguruka

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 25 August 2024 saa 10:11
Yasuwe :

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, umunyemari akaba na nyiri urubuga nkoranyambaga rwa Telegram, Pavel Durov yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Bufaransa, ubwo yari ari ku kibuga cy’indege cya Le Bourget giherereye hanze y’Umujyi wa Paris.

Durov wavukiye mu Burusiya afite imyaka 39, ariko akagira n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Yashinze Telegram hamwe n’umuvandimwe we mu 2013.

Ibinyamakuru binyuranye muri iki gihugu byatangaje ko Durov wagenderaga mu ndege ye bwite yatawe muri yombi hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zari zarashyizwe hanze n’u Bufaransa kubera iperereza riri gukorwa na polisi.

Iri perereza rijyanye n’uko ngo urubuga rwa Telegram rutagira ubugenzuzi, bigatuma polisi ibona ko bitiza umurindi ibikorwa bigize ibyaha bikomeza gukorerwa kuri uru rubuga.

Telegram ni urubuga rukoreshwa cyane mu Burusiya, Ukraine n’ibindi bihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Ruza imbere y’izindi nka Facebook, YouTube, WhatsApp, Instagram, TikTok ndetse na WeChat. Rukagira abarukoresha hafi miliyari imwe.

Pavel Durov yavuye mu Burusiya mu 2014 nyuma yo kwanga kubahiriza ubusabe bwa leta bwo gufunga konti z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku rubuga rwe rwa VKontakte, yaje kugurisha.

Nyuma y’imyaka ine u Burusiya bwagerageje guhagarika Telegram nyuma y’uko uru rubuga rwanze kubahiriza itegeko ry’urukiko ryo guha inzego z’umutekano za leta uburenganzira bwo kugera ku butumwa bw’abarukoresha.

Ibi byabaye imfabusa kuko rwakomeje gukora na magingo aya.

U Burusiya bwahagurukiye ifungwa rye

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Vladislav Davankov, yavuze ko iki gihugu kigomba gusaba u Bufaransa gufungura byihuse uyu mugabo.

Ati “Tugomba kumuvana hariya hantu. Nasabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, gusaba abayobozi b’u Bufaransa kurekura Pavel Durov.”

“Gutabwa muri yombi kwe bishobora kuba byari bishingiye kuri politiki kandi bakaba bagambiriye kugera ku makuru bwite y’abakoresha Telegram. Ntidushobora kwemera ko ibyo bibaho.”

Davankov yavuze ko niba u Bufaransa bwanze kurekura Durov, agomba kujyanwa i Dubai aho aba cyangwa mu Burusiya, na byo bigakorwa mu gihe nyiri ubwite yabyemeje.

Uyu mugabo yatesheje agaciro ibyo Durov ashinjwa, avuga ko ibikorwa binyuranyije n’amategeko bishobora gukorerwa ku mbuga zose zohererezanya ubutumwa, “Ariko nta muntu n’umwe ufunga ba nyirazo kandi ntibyakagombye kuba kuri iyi nshuro.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, kuri iki Cyumweru yavuze ko Ambasade y’u Burusiya i Paris yinjiye mu kibazo cya Durov.

Elon Musk na we utajya uniganwa ijambo, nyuma y’amakuru y’itabwa muri yombi rya Durov yagaragaje ko mu gihe tugezemo bidakwiriye guta muri yombi umuntu kubera ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga runaka.

Durov, ufite umutungo ugera kuri miliyari 15,5 z’Amadolari ya Amerika nk’uko Forbes ibigaragaza, yavuze ko leta zimwe na zimwe zagiye zishaka kumushyiraho igitutu ariko ashimangira ko uru rubuga rugomba kuguma “ari urubuga rutagira aho ruhuriye n’ikindi kintu ndetse rutagira uruhare muri politiki mpuzamahanga”.

Ambasade y'u Burusiya i Paris yinjiye mu kibazo cy'itabwa muri yombi rya Durov

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .