Bayrou yavuze ko Amerika ari yo yari nk’icyitegererezo mu muryango mugari w’ibihugu byubahiriza amategeko mpuzamahanga ariko yiyambuye indangagaciro z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Yavuze ko ari “agahinda kubona igihugu cyari ishingiro ryo kugena uburyo bw’imiyoborere y’Isi cyifatanya mu buryo butunguranye n’umushotoranyi.”
Kuva Trump yajya ku butegetsi muri Mutarama 2025, yahize kumvikana n’u Burusiya ku buryo intambara burwanamo na Ukraine yahagarara.
Ukraine n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bimaze iminsi bishinja Amerika gushyigikira u Burusiya mu ntambara, ndetse Perezida Zelensky we yavuze ko ikinyoma cy’u Burusiya muri iyi ntambara cyinjiye mu mitwe y’abayobozi bakorana na Trump.
U Bufaransa buvuga ko kuba Amerika isaba Ukraine kubahiriza ibyo u Burusiya bwayiteye busaba yitwaje ko kutabyemera byatuma ihagarika ubufasha bwa gisirikare, bigaragaza uburyo Amerika yahinduye uruhande ishyigikiye.
Bayrou kandi yanenze gahunda ya Trump yo gutangiza intambara y’Isi y’ubucuruzi yagize ingaruka ku bihugu bisanzwe bifitanye umubano, byose akabishyiriraho imisoro y’umurengera.
Yavuze ko u Bufaransa bugomba gushyira imbaraga mu kugabanya icyuho bufite mu ngengo y’imari kugira ngo bushobore guhangana n’ingaruka z’imisoro yashyizweho na Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!