U Bufaransa bwahagaritse kugurisha intwaro kuri Turikiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2019 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

U Bufaransa bwatangaje ko buhagaritse kugurisha intwaro kuri Turikiya nyuma y’aho icyo gihugu cyubuye ibitero mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Syria.

Minisiteri y’ingabo n’iy’ububanyi n’amahanga, kuri uyu wa Gatandatu zasohoye itangazo rivuga ko u Bufaransa buhagaritse kugurisha intwaro muri Turikiya kuko zishobora kwifashishwa mu bitero icyo gihugu kiri kugaba kuri Syria.

U Bufaransa bwagaragaje ko budashyigikiye icyo gitero kuko kiri guteza ibibazo byinshi bijyanye n’umutekano n’imibereho y’abaturage batuye aho ibitero biri kugabwa.

Bagize bati “Ibi bitero bihabanye n’imbaraga zari ziri gushyirwa mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano, harwanywa Leta ya Kisilamu (IS). Bityo rero biri guhungabanya umutekano w’abanyaburayi.”

Turikiya yatangiye ibitero mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Syria mu minsi ishize, aho bigamije guhiga ingabo z‘aba Kurde bifuza gushinga igihugu cyabo.

Ibyo bitero byagabwe nyuma y’uko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabaga muri ako gace zikuweyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .